Section Title

Report Abuse

_1477296574-93-drumi-technologies-ltd
0 0 Reviews
Popular

Drumi Technologies LTD

Computers & Electronics

Ikompanyi DTL imaze imyaka isaga icyenda icuruza ibikoresho by’Ikoranabuhanga ikomora mu Buhinde iramenyesha abakiriya bayo ko yimutse aho yakoreraga hazwi nka City Plaza kuri ubu ikaba irimo gukorera mu muryango wa 20 muri gare yo mu mujyi ahazwi nka Down Town kandi ikomeje kugabanya ibiciro ku bigo bicunga umutekano n’abantu ku giti cyabo baguze ibikoresho byinshi.

Mu kiganiro na IGIHE, Sulaiman Kayibanda, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu DTL yatangaje ko iyi kompanyi ikomeje gutanga serivisi nziza n’ibikoresho biramba.

Ati “ Icyo twabwira abakiriya bacu ni uko n’ubundi ibikoresho byacu ari bya bindi biramba bikorerwa mu Buhinde kandi iyo uguze igikoresho kikagira ikibazo tuguhindurira cyangwa tukakigukorera ku buntu mu gihe cy’umwaka.”

Kayibanda yakomeje avuga ko ku bantu baguze ibikoresho birenze bitanu icyarimwe babagabanyiriza ibiciro ku buryo bugaragara ngo uretse n’ubusanzwe ibiciro byabo bidakanganye.

Ati” Iyo uguze byinshi turagutwaza tukabikugereza aho ubijyanye ariko n’iyo uguze ibikoresho birenze bitanu icyarimwe nabwo turakugabanyiriza mu buryo bufatika.”

Bitewe n’uburambe iyi kompanyi ifite ngo bamaze kugera kuri porogaramu y’ikoranabuhanga (application) umuntu ashyira muri telefoni ye noneho ikamufasha gukurikirana ibyo camera zicunga umutekano zirimo gufata n’iyo yaba ari kure y’aho izo camera ziri nko mu mahanga cyangwa ahandi hategereye aho ziri.

Uretse ibi bikoresho bicunga umutekano hari n’utumashini tugenzura igihe abakozi baziye ku kazi n’igihe batahiye (Time attendance machine), za mudasobwa z’amoko atandukanye n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byose bikorerwa mu Buhinde.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa kumenya byinshi kuri serivisi batanga wabahamagara kuri 0786984106 ndetse no kuri 0783072079. Ushobora no kubandikira kuri cctvgaurav@gmail.com cyangwa ukabasura ku biro byabo biri muri gare ahazwi nka Downtown, hateganye n’aho bategera imodoka za Kinyinya.Ni ku muryango wa 20 ahegeranye no kwa Nyirangarama.

ADDRESS
near cityplaza, opp abacus pharmacy. , Kigali, Rwanda

Location

Contact Information

Zip/Post Code
20093

Contact Business Owner

Drumi Technologies LTD 0 reviews

Login to Write Your Review

There are no reviews yet.